For a real international justice
Pour une veritable justice internationale


Home page > Kinyarwanda > Inyandiko yamagana ishyikilijwe Umushinjacyaha mukuru wa (TPIR)

Inyandiko yamagana ishyikilijwe Umushinjacyaha mukuru wa (TPIR)

All the versions of this article: [English] [français] [Kinyarwanda]

Mr Hassan Bubacar Jallow

Arusha international conference center

P.O. Box 6016 Arusha

Tanzania


Nyakubahwa Umushinjacyaha mukuru,

Tubandikiye iyi baruwa tugirango tubagezeho akababaro n’uburakari dufite, bitewe n’icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire rwa TPIR cyo ku italiki 16 ugushyingo 2009, cyakuyeho ikurikiranwa rya Bwana Protazi Zigiranyirazo bita Zed ku byaha aregwa.

Ntitwemera na gato icyemezo cyo kurekura Protazi Zigiranyirazo, kuko, nk’uko Bwana Eric Gillet umuhanga mu by’amategeko ushinzwe kuburanira abandi akaba akora muri FIDH, abivuga (ikaba ari inkuru yanditswe n’ikinyamakuru « Libre Belgique » cyo ku italiki 19 ugushyingo 2009).

Zed yari umwe mu banya « Kazu » abahanga mu mateka basanga ari ryo pfundo ry’agatsiko kateguye jenoside. N’ubwo bufatanye bwe mw’itegura ry’ubugome bwagombaga gushyikirizwa ubucamanza.

Abantu bose bazi uruhare rwa Zed mu Rwanda muri jenoside cyangwa mbere yayo bumijwe n’icyo cyemezo.

Ntigifite ireme nka bimwe mu byaba bifatirwa mu rukiko rwa mbere rw’iremezo rwa TPIR. Ntidushidikanya ko TPIR irekura Protazi Zigiranyirazo Iteshutse bikomeye ku nshingano zayo. Ibi bikazagira ingaruka zitabarika mu gihe kirekire, kandi bikaba byaca intege abacyemera ko Ubutabera mpuzamahanga buriho Kugira ngo kudahanwa kw’abakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu bicike burundu, turabasaba gufata ingamba mushingiye ku bubasha muhabwa n’ingingo ya 17 y’Amategeko shingiro ya TPIR, by’umwihariko asobanuwe guhera ku mutwe wa 4 kugeza ku wa 8 ; cyane cyane kuva ku ngingo ya 120 kugeza ku ya 123 y’amabwiliza y’imikorere (n’ay’ibimenyetso, ibyemezo, n’abagabo) maze mugasaba abacamanza bafashe icyemezo cyo kurekura Bwana Protazi Zigiranyirazo bita Zed gusubira muri urwo rubanza.

Nta gikozwe byakwanduza isura y’ububasha n’ubutagorama bya TPIR mu bacitse ku icumu rya jenoside y’ Abatutsi mu Rwanda muri 1994 no mu bandi bantu bose bemera, bakanaharanira ko habaho ubutabera butabogama.

Tubaye tubashimiye ubushishozi buzabayobora muri iki kibazo kitubangamiye.


Nimushyire umukono kuri iyi nyandiko